Le Livre en papier • UBUTUMWA BURUTA INTUMWA de Dismas KABOYI

publier-un-livre.com_2460-ubutumwa-buruta-intumwa
UBUTUMWA BURUTA INTUMWA
Catégorie : Romans & Essais
Abantu ni magirirane kandi inkingi imwe ntigera inzu ! Abategetsi
bubaka ibihugu kandi bakabirinda abangizi, naho abahanzi bo bubaka
umuryango w'abantu bafite ubumuntu. Mwarimu Mizero na we yahara-
niye kubaka ubumuntu muri Nyarugando, igihugu umwijima wagize
imbata, ugatera abagituye gutangana, gutongana no guterana. None
agahinda, inzika n'ishavu bikomeje Rubatesha ubumuntu. Mu gihe aba-
gashize bo bahugive mu guhakirizwa ibukuru, no kurushanwa gutoneshwa
n'umuherwe Rwabucakara. Muri icyo gihe abimirizi ba Nyarugando bo ba-
tozwaga gukorera hamwe no guhuza umugambi ngo bikize umwanzi.
Rwanamiza n'izindi ntumwa basangiye ibanga ryo gushira ubwoba, bafa-
tanije na mwarimu Mizero atarajyanwa gutuzwa ahatava izuba, baraha-
ranira kwicaza Abagando bose ku gicaniro cy'ubumuntu.
Prix : 20.00 €
Tous les prix incluent la TVA, hors frais de port
Abantu ni magirirane kandi inkingi imwe ntigera inzu ! Abategetsi
bubaka ibihugu kandi bakabirinda abangizi, naho abahanzi bo bubaka
umuryango w'abantu bafite ubumuntu. Mwarimu Mizero na we yahara-
niye kubaka ubumuntu muri Nyarugando, igihugu umwijima wagize
imbata, ugatera abagituye gutangana, gutongana no guterana. None
agahinda, inzika n'ishavu bikomeje Rubatesha ubumuntu. Mu gihe aba-
gashize bo bahugive mu guhakirizwa ibukuru, no kurushanwa gutoneshwa
n'umuherwe Rwabucakara. Muri icyo gihe abimirizi ba Nyarugando bo ba-
tozwaga gukorera hamwe no guhuza umugambi ngo bikize umwanzi.
Rwanamiza n'izindi ntumwa basangiye ibanga ryo gushira ubwoba, bafa-
tanije na mwarimu Mizero atarajyanwa gutuzwa ahatava izuba, baraha-
ranira kwicaza Abagando bose ku gicaniro cy'ubumuntu. Bazemera se
kwicarana bareke kwishakamo abadashakwa? Bazabasha kwimura inzigo
n'inzangano, bimike urukundo nyarwo, impuhwe zidatoranya uwo zibera
n'uwo zibenga? Keretse nibizera ho imbaraga z'urukundo ari zo zizabatsin-
dira kamere hora ibatsindagiramo guhora no kwihorera; imbabazi zikaba
item bazambukiraho bagasiga inyuma inzigo n'inzangano, bagasukira
rimwe amarira y'ibyishimo. Bakarizwa n'uko gutera no guterwa, ihunga
n'ihunguka birangiriye ku gicaniro cy'ubumuntu. N'uko ntawe uzongera
kuba incike no gutinya gucilwa n'ijambo. Bakarizwa n'uko nta Mugando
uzongera gutungwa no gutunga agatoki uwo batobanye akondo. Baga-
tangira umushinga w'amahoro azira amahano n'amahane. Aho nta Mu-
gando uzongera Ruba umucikacumu, Ruko bose bazaba bunamuye icumu.
Bakaritwara baricuritse barishyira abacuzi ngo baricuremo amasuka, ba-
gahinga amahore bagasangira ubuhoro batera imbyino z'amahoro.
Auteur : Dismas KABOYI
Catégorie : Romans & Essais
Format : A5 (14,8 x 21 cm)
Nombre de pages : 321
Couverture : Souple
Reliure : Dos carré collé
Finition : Brillant
ISBN : 978-2-8083-1641-5
« Retour au catalogue
Dismas KABOYI Dismas KABOYI ni impuguke mu byerekeye kwigisha, sociologie n'iterambere ry'abaturage bo mu cyaro. Yandika ibitabo... Tous les ouvrages de cet auteur »
Le Livre en Papier c'est aussi :
Paiement par carte
Le Livre en Papier vous permet de payer vos commandes par Bancontact, Visa et Master Card mais également par virement bancaire.
Expédition à l'international
Le Livre en Papier expédie vos commandes où que vous soyez via les services de Bpost.
Publier votre livre gratuitement !
Le Livre en Papier vous permet de publier un livre gratuitement, sans surprise, ni frais cachés. Cliquez ici pour plus d'informations